WOWE
ZIGAMA INGUFU (AMASHANYARAZI)
Hari uburyo butandukanye ushobora kuzigama karuboni mu rugo iwanyu cyangwa ku ishuri ryanyu. Ubwambere ni ukuzigama ingufu. Jya uzimya amatara n’ibikoresho bicomekwa igihe utarimo kubikoresha. Simbuza ibikoresho bikoresha amashanayarizi menshi ibizigama ingufu z’amashanyarazi. Tanga igitekerezo ku ishuri ryanyu, ku kazi kawe n’iwanyu mu rugo batangire kujya bakoresha ingufu zishobora kuvugurwa.
UBWIKOREZI BUDAHUMANYA IKIRERE
Gerageza gukoresha ingufu zidahumanya ikirere. Niba ubona bitekanye, koresha igare cyangwa ugende n’amaguru aho gufata imodoka cyangwa ipikipiki ugiye ahantu hafi unakoreshe imodoka zitwara abantu muri rusange cyangwa gari ya moshi igihe ufite ingendo ndende. Niba bishobora ko uhindura ugakoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi cyangwa usabe Leta kugira ngo mu gihugu harusheho gukoreshwa imodoka zitwara abantu muri rusange zikora neza kurutaho kandi nyinshi.
INDYO YIHARIYE
Ku byerekeye ibyo kurya, reba niba ushobora kugabanya inyama n’ibiribwa bikomoka ku mata. Bika ibyo kurya neza kugira ngo utazabijugunya.
GABANYA IBIKORESHO, ONGERA IBIKORESHO, BIKOREMO IBINDI BINTU
Hari imvugo imaze igihe ivuga ngo gabanya ibikoresho, ongera ibikoresho, bikoremo ibindi bintu. Ku bijyanye no kugura ibintu, jya ukoresha ibikoresho bicye kandi biramba, ndetse ube wakongera ukabikoresha, kandi ujye ugerageza ubumbure uko wafata ibintu usanganywe ubikoremo ibindi ibi bishobora no kuba bishimishije. Nihagera aho wakajugunye igikoresho, ugerageze kugikoramo ikindi. Sobanukirwa kurutaho ingaruka za purasitiki wuzuza gahunda yo kurwanya purasitiki unashyira umukono uyu munsi ku cyo wiyemeje gukora mu ruhando rw’urubyiruko rwiyemeje kurwanya purasitiki.
WICECEKA
Ariko aho utuye ubu habaye hatariho uburyo bwo gutwarira abantu, muri rusange? Nta hantu bashobora kuvugurura ibintu ngo babikoremo ibindi? Cyangwa ntaho wabona haboneka ingufu zivugururwa? Aha rero niho hazamo igikorwa kigira imbaraga kuruta ibindi byose – ubuvugizi. Ubuvugizi bivuga kuganiriza abafata ibyemezo nka Leta, komite ziyobora umugi, n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi ukabasaba kugira icyo bakora.