01Guite_To_Action.jpg

3. Menya abagushyigikiye

  1. Abagushyigikiye, rimwe na rimwe bitwa abagutega amatwi, ni abantu baba bumva ikibazo nk’uko nawe ucyumva, kandi bazagira ibikorwa bakora mu rwego rwo gushyigikira igikorwa cyawe cy’ubukangurambaga. Niba wifuza gutangiza ubukangurambaga ku ishuri, abagushyikiye baza abandi banyeshuri na bo bahangayikishijwe n’imihindagurikire y’ikirere. Niba wifuza kugabanya ihumana ry’umwuka abantu bahumeka, abagushyigikiye bashobora kuba ababyeyi bahangayikiye ubuzima bw’abana babo.
  2. Uko urushaho kurasa ku ntego, ni ko bikorohera kugera ku bagushyigikiye. Ntukandike ibintu nk’ibi ngo ‘buri wese ubyitayeho’ gerageza kumenya umuntu ufite aho ahurira n’ikibazo, kandi uwo ushaka kwibandaho akenshi arakumva. Urugero, niba ushaka kwemeza ubuyobozi bw’igihugu cyawe kugabanya iyoherezwa ry’imyuka ihumanya mu kirere, abantu bashobora kuba bafite uruhare runini bazaba ari abana n’urubyiruko kubera ko ari bo bakorwaho cyane n’imihindagurikire y’ikirere. Nyamara, leta ishobora kubiha agaciro gusa ari uko bivuzwe n’abantu bakuru, wenda byaba byiza uganirije abarimu n’abayobozi mu bikorwa by’ubucuruzi kuza bakajya mu itsinda ry’abagushyigikiye igihe urimo gukora ubukangurambaga.
  3. Kora urutonde rw’amatsinda 1 -3 y’abazagushyigikira mu bukangurambaga bwawe. Imbere y’aho ubyanditse, andika uko uteganya kubageraho. Iyo bakeneye amakuru bayabona bate? Ni izihe mbuga basura cyane kuri murandasi? Urugero, ushobora kwandika uti ‘Abanyeshuri – Facebook, WhatsApp, Inteko y’Abanyeshuri bose’ cyangwa ‘Ababyeyi - Radiyo, Ikinyamakuru gisomwa aho dutuye, Abayobozi b’amadini n’amatorero’. Ubu noneho wamenye abashobora kugushyigikira n’uburyo ushobora kubasaba kugufasha mu bukangurambaga.
Ibibanza Ibikurikiyeho