24Guite_To_Action.jpg

5. Tegura uko uzabikora

Ni gute wabwira abantu wahisemo umushinga wawe w’ubukangurambaga ?

  1. Dore uko wakora ku buryo umuntu wahisemo kwibandaho abona amayeri yawe. Akenshi bizagusaba guhura n’umuntu wahisemo imbonankubone, ukamusobanurira ikibazo ndetse n’icyo wifuza ko agikoraho. Urugero, abantu bagera kuri 500 mu mujyi utuyemo bashyize umukono ku nyandiko yo kurwanya ihumana ry'umwuka abantu bahumeka. Ubu noneho biragusaba gahunda yo kuzahura n’umuntu wahisemo (Urugero: Meya) kugira ngo umwereke inyandiko abo bantu bashyizeho umukono. Igihe uhuye n’umuntu wahisemo, umubwirana ikinyabupfura kuko nibwo azakumva.
  2. Andika uko uzagera ku muntu wahisemo. Natakumva ku nshuro ya mbere, ushobora kugerageza ubundi buryo. Dore andi mayeri ushobora gukoresha kugira ngo uwo muntu ashobore kukwitaho.

• Musure mu biro bye, uri kumwe n’abantu 2-4 bagushyigikiye (mubwirane ikinyabupfura rwose!) • Sohora itangazo mu kinyabupfura/radiyo ku buryo abantu bawe bashobora kurisoma/kumva • Sohora inyandiko mu kinyamakuru uwo muntu wahisemo akunda gusoma byanze bikunze • Andika ku rukuta rwe ku mbuga nkoranyamaga utanga ubutumwa ku mushinga wawe w’ubukangurambaga

Ibibanza Ibikurikiyeho