6. Korana n’abafatanyabikorwa
Ni nde urimo gukora kuri icyo kibazo ?
- Birashoboka ko wowe n’abagushyigikiye ataba ari mwe gusa mwitaye ku kuri icyo kibazo wagaragaje. Hashobora kuba hari andi matsinda arimo kugikoraho. Gira ubushakashatsi ukora kuri icyo kibazo urebe niba hari indi miryango irimo gukora ubukangurambaga. Urugero, niba urimo gukora ku mihindagurikire y’ikirere, ushobora gukorana n’imiryango nka Fridays for Future, Greenpeace, cyangwa se na UNICEF. Andika imiryango ubonye. Noneho ibaze iki kibazo ‘ese nabinjiramo tugakorana’? Ese hari icyo nabigiraho?
- Hari ubundi bwoko bw’umufatanyabikorwa, amatsinda Atari imiryango ikora ubukangurambaga ariko yitaye ku kibazo cyawe kandi akaba ari amatsinda wa muntu wahisemo ashobora gutega amatwi, nk’abayobora amadini n’amatorero, abahanga mu by’ubumenyi buhanitse, za kaminuza cynagwa abayobora ibigo by’ubucuruzi. Ushobora gutekereza abandi nk’abo? Bandike.