Air pollution worsens climate change

Ni ibiki bitera imihindagurikire y’ikirere?

Ingobyi iduhetse

Ikirere gisa n’ikiringiti gituma dukomeza gususuruka. Kibamo imyuka ifata imirasire y’izuba ngo itisubirira hejuru. Ariko se bigenda bite twongereye umubare w’iyo myuka ibaye mu kirere? Bituma dushyuha bikabije. Bityo rero birimo kutubaho ubu.

Aho imyuka ihumanya ikirere ituruka

Benemuntu dutwika ibisigazwa by’ibinyabuzima biri ku butaka kugira ngo tubone umuriro wo kwatsa amatara no gukoresha mu nganda, kugira ngo dushobore gukoresha imodoka amato n’amapikipiki. Dutwika kandi ibimera iyo turimo dutunganya ubutaka ngo tubuhingeho. Ibi Bizana umwuka uhumanya ikirere mwinshi ubaho, witwa diyogiside do karuboni uzwi mu mpine nka CO2.

Hari n’indi myuka kandi ijya mu kirere nk’uwitwa metane ari wo amatungo asohora iyo atuze umubi cyangwa usohoka mu miyoboro itwara gaze, n’undi mwuka wa Nitorojene uturuka mu mafumbire akoreshwa mu buhinzi. Ariko umwuka wa CO2 uturuka mu mavura, muri sharubo, no muri gaze ni wo kibazo gikomeye akaba ari nawo tugira nk’ifatiro mu gupima indi myuka .

Umwuka wa CO2 uri mu bigize ibinyabuzima byose na we urimo, ubundi ugumishwa hamwe (ufatwa) igihe ibimera, ibiti n’ibyatsi bimera mu mazi birimo guhumeka. Imyuka myinshi ya karubone yajyaga iva mu kirere ku buryo kamere ibikesheje ibimera, amarebe n’inyanja ikayimira. Urugero, sharubo ikorwa mu biti bishaje naho amavuta agakorwa mu marebe.

Icyizere cyacu

Ariko guhera aho inganda zazamukiye mu kinyejana cya 19 twagiye dutwika ibindi bisigazwa by’ibinyabuzima, tugenda tumaraho ubutaka ibibutwikiriye. Kugira ngo tube dutekanye, tugomba kumanura ibipimo bya CO2 ku rwego rw’isi tukabigarura kuri bice 350 kuri miliyoni mu kirere (ibyo bipimo ubu biri kuri 410 ppm) ubushyuhe bukareka kuzamuka kuko ubu burenga dogere seiliyusi 1.5 (ubu burenze dogere).

Ibibanza Ibikurikiyeho