Sexual_Health_2_Resized.width-180.png

Imibonanompuzabitsina & Ikoranabuhanga

Mu isi yisi y'ikoranabuhanga, ubu dushobora abantu bashobora kugirana umubano biciye ku ikoranabuhanga. Ibi birashobora gushimisha, ariko ni byiza buri gihe kwita ku mutekano w'ibyo mushyira cyangwa ubutumwa muhana hana mu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kohererezanya ubutumwa buganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina n'amafoto

  • Kohereza ubutumwa cyangwa amashusho aganisha ku mibonano mpuzabitsina, ubyoherereza umuntu mwashakanye cyangwa mukundana bishobora gukorwa, ubikora yumva bimushimishije, ariko ni ngombwa kuzirika no kwibuka ko ikintu cyoherejwe muri ubwo buryo gishobora gukoreshwa nabi.

  • Kohereza ubutumwa hagati y'urubyiruko ruri munsi y'imyaka 18 akenshi binyuranyije n'amategeko. Porogaramu zimwe za terefone nazo zifite amategeko yerekeye imvugo n'ibirimo musangiye (ibuka ibigo bishobora kugenzura ubutumwa bwawe, ntakintu cyigenga 100%).

  • Abantu bamwe bashobora kugerageza 'kohereza ubutumwa bugufi buganisha ku mibonanompuzabitsina' ariko akenshi ntabwo mu ndiba y'umutima wabo baba babyemera. Kandi koko nta narimwe bagomba kubikora.

  • Ntabwo uba uzi neza aho ubwo butumwa/ amafoto wohereje aribuze kugarukira. Abo uyoherereje bashobora kuyakwirakwiza utabibahereye uburenganzir. Ibi bibaho cyane mu gihe umubano/ ubushuti mwari mufitanye bujemo agatotsi cyangwa burangiye kubera ko wenda ashaka kukubabaza. Tekereza neza uko wakwiyumva mu gihe iki cyizere cyangwa ubu bushuti bwaba buhagaze.

  • Niba wariyemeje kubika ibintu/ubutumwa/amafoto yawe wenyine, no mu gihe cyo kubisiba ugomba kubikora wenyine.

Niba umuntu aguhemukiye, birashobora kugorana kubyakira. Ushobora kumva ufite isoni n'ikimwaro kuba abandi bantu bashobora kubona ayo mafoto/ mashusho. Wibuke ko ntanakimwe muri ibi kitari amakosa yawe. Nta muntu n'umwe ugomba gukwirakwiza amashusho cyangwa amafoto yawe utabimuhereye uburenganzira, mu gihe bibaye ushobora kubimenyesha urwo rubuga byacishijweho, zikaba zabisiba cyangwa zikabihagarika. Mu gihe wumva bikugoye, wasaba inshuti zawe zikaba zagufasha zikabigukorera.

Muri iki gihe ni ngombwa gushaka ubufasha bw'abantu waganira nabo, bakagufasha kwakira ibiri kuba. Icyo ugomba kuzirikana ni uko, nta narimwe ushobora gutangaza/Kuvuga/ kugaragaza ikintu kandi utabishaka.

Amashusho y'urukozasoni

Amashusho y'urukozasoni ni amashusho agaragaza abantu barimo barakora imibonano mpuzabitsina. Ibi akenshi bikoreshwa mu buryo bwo kongera ubushake bwo gukora imibonanompuzabistina:

Iby'ingenzi wamenya kuri aya mashusho ni:

  • Ibigaragara muri aya mashusho biba byateguwe/ bibabyanditse - Ntabwo ibigaragaramo ari impamo koko.

  • Amashusho ntagaragaza koko uburyo imibonano mpuzabitsina ikorwamo, haba ari mu buryo abayikorana bagomba kubyumvikanaho, n'imikoresherezwe y'uburyo bw'ubwirinzi nk'agakingirizo.

  • Amashusho y'urukozasoni agaragaza ibintu bitaribyo (by'ibinyoma), ndetse bitagendanye n'uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina butagira ibibazo buteza, bishobora no kugira ingaruka mbi ku mibiri yacu n'imibanire yacu n'abo tubana.

  • Kuri bamwe mu rubyiruko, amakuru rufite ku mibonano mpuzabitsina ni ayo bakura mu mashusho y'urukozasoni cyangwa poronogarafi, kandi ibyo bishobora kubaha amakuru atariyo cyangwa ibitekerezo bitaribyo ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.

  • Amashusho y'urukozasoni ashobora kwangiza urubyiruko iyo itumye abantu batekereza ko ibyo babona mu mashusho y'abantu n'ibyo bakora muri ayo mashusho y'ubusambanyi ari ibisanzwe.

  • Ntuzibwire ko umukunzi wawe azakunda ibintu bikorwa muri izo firime - buri gihe ni ngombwa kubisaba mugenzi wawe mu kabyemeranywaho kuri buri gikorwa kiganisha ku mibonano mpuzabitsina mugiye gukora!

Ibibanza Ibikurikiyeho