Byinshi ukwiye kumenya ku mihango
- Imihango ni iki?
- Imihango ituruka hehe?
- Ese nzabona imihango yanjye ya mbere/ Nzatangira kujya mu mihango ryari?
- Mu gihe cy'imihango nzajya ntakaza amaraso angana gute?
- Byagenda gute mu gihe najya mu mihango kandi ntafite kotegisi kandi ntari mu rugo?
- Hari umuntu ugomba kumenya ko nagiye mu mihango?
- Imihango Izamara iminsi ingahe?
- Nshobora kujya ku ishuri nkanakina bisanzwe kandi nagiye mu mihango?
- Ntabwo ndabona imihango yanjye ya mbere! Nakora iki?
- Hari itandukaniro mu gihe nakoresheje udutambaro dusukuye no gukoresha kotegisi?
- Ese ni ngombwa kujya kwa muganga mu gihe ntangiye kujya mu mihango?
- Ntabwo nigeze njya mu mihango mu minsi 30 ishize nk'abandi bakobwa, nkore iki?
Imihango ni iki?
Imihango ni amaraso abonwa n’abagore cyangwa abakobwa buri kwezi, akaba anyura mu myanya yabo ndangagistina. Abakobwa benshi babona imihango yabo ya mbere hagati y'imyaka 10 na 15.
Imihango ituruka hehe?
Imihango ni kimwe mu bigize ubuzima bw’igitsina gore, kikaba ikimenyetso cy’uko hatabayeho izindi mpamvu yazabyara.
Buri gihe cy'imihango, nyababyeyi iba yitegura kwakira igi rizakura rikavamo umwana, ariko iyo iryo gi ritahuye n'intanga ngabo, rirashwanyuka rigasohoka risa n'amaraso.
N'ubwo bishobora kubanza gutera ubwoba, ni ngombwa kwibuka ko kubona imihango ari ikimenyetso cyuko ufite ubuzima bwiza kandi ko umubiri wawe ukura neza.
Ese nzabona imihango yanjye ya mbere/ Nzatangira kujya mu mihango ryari?
Imihango ni ibisanzwe kandi abakobwa batangira kuyijyamo ku myaka 9-15, imyaka ibiri amabere yabo apfunduye (Atangiye gukura).
Abagore baagarika kujya mu mihango hagati y'imyaka 45 na 55.
Mu gihe cy'imihango nzajya ntakaza amaraso angana gute?
Amaraso utakaza ashobora kugaragara nkaho ari menshi, ariko ni maraso macyeya cyane - hafi ibiyiko bitatu gusa.
Akenshi, ku munsi wa mbere ashobora kuza ari menshi, ariko agenda agabanuka kugeza imihango ihagaze.
Byagenda gute mu gihe najya mu mihango kandi ntafite kotegisi kandi ntari mu rugo?
Niba umwarimu cyangwa izindi nshuti zawe ntabufasha zagufasha, ushobora gukoresha agatambaro gasukuye cyangwa impapuro zisuku zindi hanyuma ukazishyira imbere y'umwenda w'imbere (ikariso).
Ubu ni bumwe mu buryo bwo kwifashisha mu gihe gitoya, wagera mu rugo ugakoresha kotegisi noneho.
Hari umuntu ugomba kumenya ko nagiye mu mihango?
Oya. Keretse ari wowe wahisemo kubivuga, ntamuntu uzamenya ko uri mu mihango, kuko nta kimenyetso kigaragaza ko umuntu ari mu mihango.
Ariko, Ni byiza kubwira uumubyeyi cyangwa inshuti u gihe wayigiyemo bwa mbere ngo bagufashe.
Imihango izamara iminsi ingahe?
Imihango ubusanzwe imara hagati y'iminsi ibiri n'irindwi, ariko ishobora kumara iminsi irenze iyi.
Nshobora kujya ku ishuri nkanakina bisanzwe kandi nagiye mu mihango?
Yego! Nta mpamvu yatuma usiba ishuri cyangwa guhagarika gukina nkuko bisanzwe. Gusa ni byiza kwitwaza kotegisi ushobora gusimbuza iyo wari wambaye, mu gihe bibaye ngombwa.
Ntabwo ndabona imihango yanjye ya mbere! Nakora iki?
Twese turatandukanye kandi imibiri yacu iratandukanye, Nta mpamvu yo kuhangayika, ushobora kuganira na mwarimu ku ishuri wisanzuraho, akugufashaa akanagusobanurira.
Nibyiza wakwegera muganga niba:
- Urengeje imyaka 16, utaratangira kujya mu mihango,
- Imihango yawe imara hejuru y'iminsi irindwi cyangwa irenga;
- Imihango yawe itangiye hanyuma igahita ihagarara bitunguranye.
Hari itandukaniro mu gihe nakoresheje udutambaro dusukuye no gukoresha kotegisi?
Kotegisi zikoresha inshuro imwe zikajugunywa ariko iyo udutambaro dukorewe isuku, tukanikwa neza, ukaba wanadutera ipasi, ushobora kudukoresha inshuro nyinshi.
Nta kinyuranyo kibaho mu gihe wakoresheje kotegisi cyangwa udutambaro dufite isuku.
Ese ni ngombwa kujya kwa muganga mu gihe ntangiye kujya mu mihango?
Oya. Imihango ni ibisanzwe kandi ni bimwe mu bigaragaza ko umukobwa ari muzima, ashobora kubyara.
Ntabwo nigeze njya mu mihango mu minsi 30 ishize nk'abandi bakobwa, nkore iki?
Umubare w'iminsi hagati y'munsi waboneyeho imihango n'umunsi uzayizubiramo ishobora guhindagurika, mu gihe ukwezi kwawe guhindagurika cyangwa, cyane cyane mu myaka ya mbere utangiye kuyijyamo, imihango ikurikira ikaba yatinda.