Being a young parent illustration only-01

Warinde gute umwana ubushita bw'inkende- mpox?

Dore intambwe zoroshye wafata kugira ngo urinde abana bawe indwara ya mpox:

  • Menya ibimenyetso: Menya uko agakoko gatera iyo ndwara gakwirakwira n'icyo wakora mu gihe hari uwanduye mu gace utuyemo cyangwa ukoreramo.
  • Irinde gukoranaho: Gabanya gusuhuzanga - uhana ibiganza cyangwa uhoberana, cyangwa wirinde gusangira ibintu bwite n'umuntu wese ufite mpox cyangwa ibimenyetso byayo.
  • Karaba intoki kenshi: Jya ukoresha isabune n'amazi kenshi kandi ufashe abana bawe kubikora.
  • Shaka inama z’ubuvuzi: Niba hari umuntu muri urugo rwawe ugaragaza ibimenyetso bya mpox, ihutire gushaka ubufasha kwa muganga. Abafite mpox bashobora gukenera kwishyira mu kato mu rugo cyangwa kwa muganga.

Mu kuguma uzi amakuru no gufata izi ngamba, ushobora kwirinda ukarinda n'abana bawe indwara ya mpox.

Ibikurikiyeho