Mental_Health_8-Resize.width-180.png

Aho wabona ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe aho mutuye

Niba urimo guhura n’ibibazo byo mu mutwe cyangwa ukaba uzi umuntu bimeze bityo, hari uburyo bwinshi bwo kubona ubufasha. Wakoresha uburyo bukurikira kugira ngo ubone ubufasha nubwo ari wowe ubukeneye, ari inshuti cyangwa uwo mu muryango wawe.

  1. Shaka uko ubona ubufasha byihutirwa igihe habaye ikibazo: Wowe cyangwa umuntu uzi yaba ari mu kaga, hamagara 114 cyangwa cyangwa uhamagare servisi y’ubutabazi iri hafi.
  2. Ibitaro by'indwara zo mu mutwe bya Ndera : Hamagara +250 781 447 928 Neuro-Psychiatric Hospital Caraes Ndera. Iyi ni nimero umuntu ahamagara ku buntu iba ifunguye amasaha 24 ku munsi, iminsi 7 mu cyumweru.
  3. Ubutumwa: Ohereza ubutumwa bugufi kuri "NDASABA UBUFASHA" kuri +250 781 447 928 Neuro-Psychiatric Hospital Caraes Ndera, itanga ubufasha igihe habaye ikibazo amasaha 24 ku munsi, iminsi 7 mu cyumweru. Serivisi zo kumenyekanisha ubutabazi zitanga ubufasha uwo ari we wese usabye ubutabazi ubwo ari bwo bwose zikamuhuza n’abashobora kumugira inama ku cyo yatabarije bakababamuha ubufasha n’amakuru .
  4. Inimero yo gutabariza ibiza: Hamagara cyangwa wohereze ubutumwa kuri 170. Inimero yo gutabariza Ibiza itanga inama z’ako kanya ku bantu bahuye n’ibibazo by’binyuranye biturutse ku biza binyuranye. Iyo nimero ihamagarwa ku buntu, yakira abnatu bavuga indimi nyinshi zitandukanye, ibyo uvugiraho bigirwa ibanga kandi iboneka amasaha 24 ku munsi, iminsi 7 mu cyumweru.
  5. Ibijyanye na murandasi: Niba uhangayikishijwe n’ibyo inshuti zawe zandika ku mbuga nkoranyambaga zabo, ushobora guhita uvugisha abashinzwe izo mbuga ako kanya ukabagaragariza ibyo inshuti zawe zandikaho.
  6. Gushaka umuvuzi cyangwa utanga imiti: Ubuvuzi bw’uburwayi bwo mu mutwe ubusanzwe bukorwa mu biganiro, hakoreshejwe imiti cyangwa byombi. Ubuvuzi umuntu ashobora kubutanga imbonankubone, bwatangirwa kuri telefoni cyangwa se kuri mudasobwa. Igihe urimo gushaka ubuvuzi bw’uburwayi bwo mu mutwe, bishobora kukugora kumenya aho utangirira, ariko hari uburyo butandukanye bwo kubona uwaguha ubuvuzi bujyanye n’ibyo ukeneye. Umuntu uguha ubuvuzi bw’ibanze ashobora kugufasha cyane, agukorera isuzuma ry’ibanze akaba yakohereza ku nzobere mu by'ubuzima bwo mu mutwe. Igihe ufitanye gahunda yo kubonana n’umuntu uguha ubuvuzi bw’ibanze, utekereze no kuba wamwereka ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe waba ufite umusabe ubufasha.

For specific support learn more through the topics below: Ukeneye kumenya byinshi birambuye kuri izi ngingo wafunyura hano:

Ibibanza Ibikurikiyeho