Mental_Health_-9Resize.width-180.png

Ugushikama mu maso y’abaguserereza

Urugomo ni igihe umuntu ababaza undi kandi abigambiriye kandi agahora abisubira. Nta na rimwe urugomo ruba nta cyo rutwaye. Ibimenyetso by’urugomo ni ugukomeretsa umuntu ku mubiri, ibibazo ku ishuri no kuba umuntu ababaye mu rugo.

Urugomo rushobora kuba imbonankubone. Rushobora kubera kuri murandasi – urugero, nko kuba umuntu yakohereza ubutumwa bubi cyangwa akakubwira ibintu bikugwa nabi ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ni urugomo rwo kuri murandasi. Urugomo rwose aho ruva rukagera rurababaza.

Kujya impaka n’inshuti zawe si urugomo. Urugomo ni imyitwarire y’ubugome kandi ibabaza igenda isubirwamo.

Dore ibitekerezo byagufasha mu guhangana n’abanyarugomo:

  • Byirengagize wigendere: Kwitaza abantu bakumwaza cyangwa bagukoreraho urugomo.

  • Gusaba umuntu ugukorera urugomo ko abihagarika: Guhagarara imbere y’abanyarugomo ukababwira ko ibyo bakora nta cyo bikubwiye.

  • Kwirinda ahantu hagushyira mu kaga cyane ko kugirirwa urugomo: Bipfa gusa kutakubuza gukora ibyo ukunda.

  • Kugendana n’abandi bantu: Igihe uri kumwe n’inshuti, uwo munyarugomo ashobora kutabona uko aza kugutesha umutwe. Ushobora no kujya ujya aho abarimu bari.

  • Gusaba ubufasha ku bandi banyeshuri: Abandi banyeshuri bashobora kumva ibyo urimo kunyuramo bakaba bagufasha niba ubikeneye. Akenshi abanyarugomo ntibapfa kurukugirira iyo babona ufite gishyigikira.

  • Kubwira mwarimu: Mwarimu wawe ashobora kugufasha guhangana n’ikibazo. Umuntu ukugirira urugomo ashobora no kuba atazi ko mwarimu arimo kugufasha. Guhangana n’urugomo bishobora kutakorohera ariko abantu bakuru babereyeho kugufasha.
Ibibanza Ibikurikiyeho