Mental_Health_1-Resize.max-165x165.png

Sobanukirwa n'ubuzima bwo mu mutwe

Kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe ni ngombwa cyane ku ngimbi n’abangavu, ariko se ubuzima bwo mu mutwe ubundi ni iki? Kubera iki se ari ingenzi?

Ubuzima bwo mu mutwe ni inkingi ikomeye y'ubuzima bwa buri wese. Bugira aho buhurira n'uburyo dutekereza, twiyumva m'uburyo dukora ibyo dukora. 🧠

Ubuzima bwiza bwo mu mutwe ni kimwe mu bigize ubuzima bw'umuntu kimwe n'ubuzima bwiza bw'umubiri. Birashoboka kuba waba ufite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ukabikira ukaba muzima cyangwa se ukaba waba uri hagati na hagati.

Ariko aho waba uri hos, ni iby'ingenzi kwita ku buzima bwawe bwo mu mutwe. 🤙

Umuntu ufite ubuzima bwiza bwo mu mutwe ashobora:

  • Kumenya ubushobozi bwe aho bugarukira🏋‍♀️🕺
  • Kumenya kwihanganira ingorane z'ubuzima busanzwe 😁
  • Gutsinda ibimugerageza ✅
  • Gusabana no kuganira n'abandi 🧍‍♂️🧍‍♀️
  • Gukora no kwiga neza 👩‍🎓
  • Kuryoherwa/ Kunyurwa n'ubuzima kandi akabigiramo uruhare mu guteza imbere umuryango mugari atuyemo 👥

🌟 Birasanzwe 🌟 kugira ibyiyumvo biremereye mu gihe turi mu bibazo, cyangwa se hari ibyo tutavugaho rumwe n'abantu tubana, twatengushywe, impinduka zikomeye, ibihombo cyangwa gupfusha, cyangwa se imihangayiko ya buri munsi mu buzima, cyangwa se uburwayi 🤒. Hano hari ibyo ukwiriye kwitwararika:

  • Ibi byiyumvo byose ni bimwe mu bigize ubuzima bwacu, kandi ni ibintu bisanzwe. 🍃
  • Mu gihe ikibazo urimo gitangiye gukemuka, natwe dutangira kumva tumerewe neza. 🌱

Kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe bikongerera ubushobozi bwo ‘gukomera’ kugira ngo ushobore gukora ukiteza imbere, atari gusa mu gihe cy’ubugimbi, kuko kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe ukiri ingimbi /umwangavu ubusanzwe bigufasha mu kuzabasha gukora ukiteza imbere no kuzagira imibereho myiza mu gihe cyose gisigaye cy’imibereho yawe.

kwihangana ni iki?

Buri wese ahura n’ibibazo bikomeye cyangwa ibihe by’amage; ibyo rwose ni ibisanzwe mu buzima. Kwirwanaho ni ukugira ubushobozi bwo kwisanisha, "kwihagararaho " no gusubira ku rwego bw’ubushobozi n’imikorere wariho mbere y’uko winjira mu gihe cyagukomereye. Iyo uri umuntu wirwanaho, ubusanzwe ukura amasomo mu bihe bikomeye, bigatuma ukura mu marangamutima kandi ukarushaho kuzamura uburyo bwo ‘guhangana n’ingorane no ‘kwihangana'.

‘Guhangana n’ingorane no kwihangana ni ingamba dukoresha iyo duhuye n’ibihe bikomeye kandi zikadufasha kumenya uko twitwara mu mu gihe tugize amarangamutima atubabaza cyangwa adukomereye tukabasha kurenga ibibazo. Kugira ubushobozi bwo guhangana n’ingorane no kuzihanganira birinda ubuzima bwacu bwo mu mutwe kandi bikadufasha kugera ku byiza byose bishoboka mu buzima bwacu!

Inkuru nziza rero: Abantu bakiri bato bose bashoboye kwiyubakamo ubushobozi bwo guhangana n’ingorane, kwibeshaho, kwirwanaho no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Iyi paji iraguha inama nziza nyinshi zagufasha uko wabikora, ariko reka tubanze dusuzume ubumenyi bwacu ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe dukora umwitozo ukurikira.

Hari icyo wungukiye kuri ibi tumaze kurebera hamwe ku buzima bwo mu mutwe?

Hari icyo wungukiye kuri ibi tumaze kurebera hamwe ku buzima bwo mu mutwe?

Hitamo kimwe

Ibikurikiyeho