Mental_Health_7-Resize.width-360.png

Indwara y’agahinda gakabije & Guhagarika umutima

Ni ibisanzwe kumva uhangayitse, ubabaye, uhagaritse umutima, cyane cyane ku bantu bakiri bato. Bene izi mbamutima ziba ikibazo ku buzima bwo mu mutwe gusa iyo zibuza umuntu kubaho ubuzima bwiza nkuko byakagenze ngo agire imibanire myiza n'abandi. Iyo uburemere bw’imbamutima ku buzima bwawe bukabije ushobora kuba ufite ikibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bigira amoko menshi atandukanye, kandi amwe mu moko yabyo akunze kugaragara cyane kuruta andi.

Ubwoko bubiri bwabyo bukunze kugaragara cyane cyane mu bakiri bato ni indwara y’agahinda gakabije no guharika umutima. Muganga gusa cyangwa abanyamwuga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ni bo bashobora kwemeza ko umuntu afite ikibazo cyo mu mutwe, ariko ni byiza gusobanukirwa kurutaho ibyo bibazo nk’uko bisobanuye mu buryo bukurikira: below:

Ibibanza Ibikurikiyeho