Mental_Health_10-Resize.max-165x165.png

Kugira ubuzima bwo mu mutwe buzira umuze: inama zagufasha kwiyitaho

Hari ibintu byinshi wakora kugira ngo wite ku buzima bwawe bwo mu mutwe kandi wongere ubushobozi bwo kwirwanaho. Gerageza inama zikurikira:


Kora ibintu bituma umubiri wawe ugubwa neza– biba byiza no ku buzima bwawe bwo mu mutwe!


Koresha umubiri wawe: Gambirira gukoresha umubiri wawe nibura iminota 60 buri munsi. Si ngombwa ko iyo minota yose uyikoreshereza rimwe. Ushobora kugenda ucamo ibikorwa byawe ukagera ku ntego uba wihaye. Niba ari ngombwa ko ugira aho ujya, gerageza kugenda n’amaguru, kwiruka, kugenda n’igare cyangwa gukora indi myitozo ngororamubiri. Si ngombwa ko ukora imyitozo ikomeye buri munsi: byaragaragaye kuba ahantu hari nyabuzima nk’ibyatsi, ibiti n’ibindi ari byiza ku buzima bwo mu mutwe.

  • Niba ari ngombwa ko uguma mu nzu, gerageza kubyina, gukora imyitozo yo kwinanura, cyangwa se unafashe abo mu rugo mu mirimo!
  • Gukorana imyitozo ngororamubiri n’inshuti bizagufasha kubahiriza gahunda.
  • Jya uhitamo ibyo kurya byiza ku buzima bwawe igihe bishoboka.
  • Gira igihe uryamira kimwe gihoraho nijoro. Haranira kuryama nibura amasaha 8– ibyiza ni 9 !
  • N’igihe wumva waramutse nabi, ukumva utabishaka, ukarabe, woze amenyo, usokoze umusatsi wambare.
  • Itoze guhumeka byimbitse kandi ubikore – iga uko bikorwa

Itoze kwemera uko wiyumva


Ni ngombwa gusobanukirwa uko wiyumva. Mu gihe cy’ubugimbi, ni ibisanzwe kumva ufite amarangamutima menshi atandukanye. Mu munsi umwe ushobora kumva ubabaye, ubundi ukumva wabuze amahoro, ubundi ukiyumvamo ishyushyu, ubundi ukumva uri mu rukundo.

Gira akamenyero ko kujya usobanukirwa amarangamutima yawe unayavuge mu izina, cyane cyane igihe wumva atangiye kukurenga. Rimwe na rimwe bishobora kugufasha kwandika uko wiyumva. Uko turushaho gusobanuirwa imbamutima zacu ni ko turushaho kubaza kuzicunga neza– tukazibuza kuba ari zo zituyobora!


Ufite ibitekerezo byiza agira imbamutima nziza


Uko dufata ibintu bibaho mu buzima bigira ingaruka ku mbamutima bidutera. Iyo twibanze ku bibi, twumva tuguwe nabi. Iyo tuguwe nabi, tubona gusa uruhande rubi ibintu bifite. Ni uruhererekane rubi!

Ntabwo byashoboka ko uhora ubona ibintu neza, ariko gushakisha uruhande rwiza rw’ikintu byabaye bigabanya imbamutima mbi, bikaba byadufasha kubonera igisubizo ibibazo duhura na byo.

Activity: Umwitozo: Gutekereza neza // Abantu batekereza ibyiza bavuga ko bumva bishimye kurusha abandi, badakunze guhangayika no kubabara. Jya ufata iminota 10-15 iteka mbere yo kuryama utekereze kandi wandike impamvu wumva ibintu bimeze neza. . Gerageza ubone nibura nk’eshatu. Zishobora kuba impamvu zoroshye nk’izi: "Mu gitondo, mwarimu wacu yanshimye”, “inshuti zanjye zanyeretse ko zinyitayeho”, cyangwa ikintu gikomeye cyabayeho: "Cya kizamini nagitsinze!" Gerageza gushakisha impamvu ibyo bintu byagenze neza – unazirikane imbaraga zose wakoresheje!


Gira ubuntu


Ibwire ko nta cyo bitwaye kwiyumva uko wiyumva, bibaho kuba waramuka neza cyangwa ukaramuka nabi, kuba wakora amakosa no kuba utari intungane. Ntukishyire ku nkeke yo kuba "uruta abandi bose". Igihe ugize amarangamutima agukomereye, ibwire neza, ntukivugeho amagambo mabi. Jya ‘wivugaho ibintu byiza’, nk’ibi bikurikira:

"Ibi ndabona ibi binkomereye ubu, kandi NTA KIBAZO, kuko ubu ndimo kubikoraho kandi bizahinduka,"

“NTACYO BITWAYE kuba nakumva nguwe nabi igihe habaye ikintu kibabaje, ibyo ni ibisanzwe, bibaho."

Ibuka aho ufite ingufu wibuke n’uburyo wagiye utambuka neza mu bintu bikomeye wanyuzemo (niba warigeze ukora umwitozo wo gutekereza neza, ibi bizakorohera kubikora 😊).

Wari ubizi ko kugirira abandi neza na byo bidutera ibyishimo? Gufasha abandi, kubabwira ibyiza ubabonaho cyangwa kugira Ubuntu bizamura imibereho myiza y’ubuzima bwacu bwo mu mutwe. Nanone kandi iyo dushimiwe cyangwa tugashima,– tuzirikana ibikorwa by’ubugiraneza twagiriwe – bidufasha kugira ubuzima bwiza bwo mu mubiri no mu mutwe!


Irinde gukoresha uburyo bubi bwo guhangana n’ibyo uhura na byo


Iyo ufite imbamutima zigukomereye, ni ngombwa gushaka uburyo bwo kwiyitaho. Jya wirinda ibi bishuko bikurikira:

  • Kunywa ibisindisha,
  • Kunywa itabi cyangwa urumogi,
  • Kurya cyane,
  • Kwihisha inshuti n’umuryango, cyangwa
  • Kugirana imibanire n’abantu cyangwa gukora ibikorwa bishobora kugushyira mu kaga.

Bene ibyo bikorwa bituma ibibazo byawe birushaho gukara aho kubikemura.


Egerana, egerana, egerana n’abandi!

Jya usabana n’umuryango wawe n’inshuti zawe kenshi gashoboka. Iyo tuguwe nabi, akenshi twumva twahunga abandi bantu, ariko iki si icyemezo cyiza. Ahubwo jya ugerageza kumarana umwanya n’abantu BAKWIRIYE: abagutera ingabo mu bitugu kandi ufitiye icyizere. Jya ukora ku buryo uba uri kumwe nabo kenshi. Nubwo waba wumva udashaka kuvuga byinshi, kuba hamwe n’abantu dukunda kandi twizera no kuba hari igikorwa dukorana na bo bifasha ubuzima bwacu bwo mu mutwe. Koresha imbuga nkoranyamabaga, imeyili, telefoni cyangwa wandike ibaruwa. Igihe bitagushobokera, tekereza ku bihe mwamaranye.

Igikorwa: Abantu bashobora kugufasha // Tekereza abantu batanu mu buzima bwawe ubu. Batuma witekereza ute? Bo se ubafiteho izihe mbamutima? Tekereza abo muri bo batuma wumva uguwe neza kurutaho igihe ubabonye, cyangwa bo mugira ibihe byiza cyane kurusha abandi. Abantu bagenda bagira uruhare rutandukanye mu buzima bwacu, bamwe tugirana ibihe byiza, abandi tugakina imikino ngororamubiri, abandi twumva twababitsa amabanga yacu, abandi bashobora kuba ari abo dufatanya imikoro yo ku ishuri. Gerageza kumenya abo ufite bashobora kugufasha.


Hangana n’ikibazo


Ibibazo bishobora kuba binini mu buzima bwacu cyane cyane iyo tubirebereye. Uko bigenda biba binini, ni ko twumva ubushobozi bwacu bwo guhangana na byo buba buke, ibyo bikagira uburyo bibangamira uko twiyumva. Tugomba guhangana n’ibibazo byacu.

Niba hari ikibazo urimo guhura na cyo ukaba utazi uko wagikemura, gerageza izi ntambwe zikurikira:

  1. Andika ikibazo Andika mu buryo busobanutse bushoboka.
  2. Banza wegeranye ibitekerezo byinshi, utekereze ibisubizo byinshi bishoboka. Ntuhangayikishwe no kuba ibisubizo byaba byiza cyangwa bibi kugeza aho. Hanyuma, utekereze ibyo wakora ubwawe, utekereze no ku bantu bashobora kugufasha. Inama yagufasha: Niba kugera ku muti w’ikibazo bikugora, tekereza icyo wabwira inshuti iramutse ikugishije inama
  3. Fata icyemezo unahitemo ingamba zagufasha Muri rwa rutonde rw’ibisubizo, hitamo izakugirira akamaro cyane kurusha izindi mu gukemura ikibazo ufite. Inama yagufasha: ingamba zishobora kugufasha kurusha izindi ubusanzwe ni izo ushobora gushyira mu bikorwa ukoresheje ubushobozi buboneka kandi bwagira ingaruka nke kuri wowe no ku bandi.
  4. Igenabikorwa Tegura gahunda igena uburyo n’igihe byo gushyira mu bikorwa igisibizo/ibisubizo Hitamo umunsi n’isaha uzabikorera. Andika iyo gahunda. Inama yagufasha: kubwira inshuti cyangwa umuntu wo mu muryango gahunda wateguye bizakongerera amahirwe yo kuba wayishyira mu bikorwa!
  5. Suzuma Tekereza ibyo wakoze n’impinduka byazanye ku kibazo cy’ibanze, niba ntacyo byatanze, gerageza kudashakisha kumva impamvu. Subira kuri rwa rutonde kureba niba nta kindi wagerageza kigafasha.
  6. Waba wabigezeho cyangwa utabigezeho ISHIMIRE kuba wagerageje gukemura ikibazo mu buryo bwiza!

Ukeneye ubufasha bwihariye, ushobora kwiga byimbitse mu nsanganyamatsiko zikurikira:


Saba UBUFASHA kandi UGIRE UWO UGANIRIZA


Guhangana n’imbamutima zikomeye, umuhangayiko, ubwoba cyangwa umubabaro wenyine si ikintu cyoroshye. Rimwe na rimwe n’ubwo waba wubahirije izi nama ndetse n’aya mayeri yose yatanzwe hano ku bijyanye no kwiyitaho, imbamutima zacu zishobora kuturenga. Bishobora kurangira tugeze aho twumva twihebye tugatakaza icyizere cy’ubuzima. Dushobora guhagarika gukora ibyajyaga bidushimisha tukumva tunaniwe burundu guhangana n’ibyo duhura na byo mu buzima bwa buri munsi rimwe na rimwe tukaba twanagira ibitekerezo byo kwigirira nabi, cyangwa byo kumva ko kubaho ntacyo bikimaze.

Ibi si ibitekerezo bidasanzwe kandi ntiwagombye guterwa ipfunwe no kuba ubifite ariko uramutse wisanze urimo gutekereza utyo, ni ngombwa gushaka uwagufasha kandi ugashaka umuntu muganira wumva wizeye. Niba udafite umuntu mwaganira, ubwo washaka serivisi wabona hafi aho zaguha ubufasha.

Ibibanza Ibikurikiyeho