Mental_Health_4-Resize.width-180.png

Njyewe n'umuhangayiko

Umuhangayiko ni uburyo umubiri wawe witwara mu ngorane uhuye na zo ukitegura guhangana na zo ubyitayeho, ubishyizemo imbaraga n’ingufu. Ku bantu bakiri bato, umuhangayiko bashobora kumva utabaguye neza ariko ubundi si ikintu kibi. Rimwe na rimwe tuba dukeneye uwo muhangayiko kugira ngo utubere nk’igitutu kidusunikira kugira icyo dukora, kikaba cyadutera umwete wo gukora neza cyangwa kurangiza umurimo dufite.

Iyo dufite ingorane nyinshi bikabije ariko tukaba tudafite uburyo bwo guhangana na zo umuhangayiko ushobora gukomera. Iyo ibyo bibayeho, akenshi dukunze kuvuga amagambo nkaya “ndi mu mihangayiko”, “ndahangayitse”, “nishwe n’umuhangayiko”.

Umuhangayiko ushobora guhindura uko utekereza, wiyumva cyangwa witwara.

Ibintu bimwe na bimwe bitera umuhangayiko w’ubwoko bwihariye. Shaka ubumenyi bwimbitse ku buzima bwo mu mutwe na Virusi ya SIDA, guhangana n’umuhangayiko warabyaye ukiri muto.


Ibimenyetso by’umuhangayiko


Umuhangayiko ushobora guhindura imbamutima zawe. Ushobora kumva (ufite):

  • igihunga,
  • umwaga,
  • ushaka kurira,
  • ubabaye,
  • urakara vuba,
  • ufite agahinda gakabije, cyangwa wihebye.

Umuhangayiko ukora no ku mubiri wacu. Ushobora kugira:

  • Ububabare bw’umutwe,
  • ububabare bw’urutugu,
  • ububare bw’igifu cyangwa inzasaya,
  • ibicurane cyangwa uburwayi bwo mu mubiri bwa hato na hato,
  • ukugabanyuka cyangwa ukwiyongera kw’ibiro,
  • isereri, cyangwa guhumeka insigane (vuba vuba).

Umuhangayiko uhindura uburyo dutekereza. Bishobora kukugora:

  • Gushyira ibitekerezo hamwe,
  • kwibuka,
  • kwishyira kuri gahunda,
  • kugira ibyo uteganya,
  • cyangwa gufata ibyemezo.

Ushobora no kwisanga umara igihe kinini wamizwe n’ibibazo bikakugora kuba wagenza buhoro ibyo utekereza cyangwa se ngo ube wanabizibukira, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhangayiko uhindura uko twitwara. ushobora:

  • Guhagarika kwitabira ibikorwa ubundi wakundaga,
  • kwanga kujya ku ishuri
  • cyangwa ugahagarika kwiga uko bikwiriye.

Abantu bafite umuhangayiko bakunze gukora ibintu birengereye: usanga ari umuntu uticara hamwe cyangwa se ugasanga ntava mu buriri. Umuhangayiko ushobora kugira ingaruka ku bitotsi by’umuntu akaba yagira ibitotsi bike cyane cyangwa akagira byinshi bikabije. Bamwe bashobora kujya bafata imiti igabanya ububare batandikiwe na muganga, bashobora gufata ibisindisha cyangwa ibindi biyobyabwenge. Bashobora guhutaza abandi cyangwa umutungo.


Impamvu zitera umuhangayiko


Ibintu byinshi bishyira igitutu ku bantu bakiri bato. Bimwe muri byo ni:

  • Ishuri, umukoro wo mu rugo, ibizamini, no kubana neza n’inshuti,
  • Impinduka zo mu buzima, nko gusoza amashuri, kaminuza, cyangwa akazi,
  • Kuba uhuze bikabije,
  • Kumva utiteguye, cyangwa ukumva utaza uko wakora ibintu runaka.

Ibindi bintu bishobora gutera umuhangayiko harimo kudasinzira neza cyangwa indyo yihariye, ihungabana, cyangwa kuba ibintu byahindutse, harimo gupfusha inshuti cyangwa umuntu wo mu muryango.

Kugira ngo ufate umwanzuro, reba ibi bintu byagufasha:

Ibibanza Ibikurikiyeho