Mental_Health_11.max-165x165.png

Kubyara ukiri muto (umwana)

Kugira uruhinja no kuba umubyeyi ni ikintu gihindura ubuzima. Bishobora kuzana ibyishimo byinshi ariko ushobora kumva byakurenze cyangwa ukumva ko uri wenyine rimwe na rimwe.

Rimwe na rimwe abantu babyaye bakiri bato bakunze gufatwa uko bidakwiriye bahabwa akato – n’iyo baba ntako batagize. Ushobora kwiyumvamo ko abantu batagufitiye icyizere ku byemezo ufata mu kurera umwana wawe. Guhura n’abandi babyaye bakiri bato, no kugira umuntu waganiriza byagufasha.

Imbamutima zawe

Abantu benshi bumva bafite urukundo rwinshi cyane ku bana babo, ariko abandi ugasanga bibagora kwakira umwana ndetse bakumva batazabishobora.

Kuba uri mu rugo n’uruhinja rurira bishobora kugukomerera. Niba wumva umwana wawe arira ukumva byakurenze cyangwa biguteye umujinya:

  • Mushyire ahantu hatekanye hanyuma ujye mu kindi cyumba umare iminota 10 kugira ngo ubanze utuze.
  • Igihe urimo kwiyumva utyo, bwira umukunzi wawe, inshuti yawe cyangwa se umuganga ako kanya kugira ngo ubashe kubona ubufasha ukeneye.
  • Igihe wumva umwana wawe arira mu buryo budasanzwe, cyangwa se akaba afite ibindi bimenyetso, shaka uko ugera ku muganga wawe mu gihe yaba atameneze neza.

Indwara y’agahinda gakabije iza nyuma yo kubyara ni ubwoko bw’agahinda gakabije ababyeyi benshi – harimo n’abagabo– bajya bahura nayo nyuma yo kubyara.

Ibimenyetso ugomba kwitwararika:

  • Guhora wiyumvamo akababaro no kumva watakaje ibyishimo
  • Kumva nta kigushimishije no kumva iby’isi muri rusange nta na kimwe witayeho
  • Kubura imbaraga
  • Kubura ibitotsi mu ijoro, ukajya wumva ufite ibitotsi ku manywa
  • Kumva bikugoye kugirana ubusabane n’umwana wawe
  • Kudasabana n’abandi bantu
  • Kuba bikugoye gushyira ibitekerezo hamwe no gufata ibyemezo
  • Ibitekerezo biteye ubwoba – urugero, birimo kwanga umwana wawe cyangwa kumugirira nabi

Indwara y’agahinda gakabije iza nyuma yo kubyara iza gahoro gahoro kandi birashoboka kutayimenya kandi ikaba yamara imyaka. Shaka uwo uganiriza igihe wibonyeho ibyo bimenyetso.

Abo mufitanye ubushuti

Kwita ku mwana bibangamira inshuti zawe za hafi. Abagore benshi bumva bananiwe bikabije kandi bakumva babuze igihe n’imbaraga zo gukora ikindi kintu cyose uretse kwita ku mwana. Abagabo bamwe na bamwe usanga bibarakaza kuko abagore batakibafitiye umwanya cyangwa batakibitayeho. Mubiganireho uko mwiyumva mwembi kandi mushakishe uburyo bwo kugirana igihe cy’ingenzi mwembi, nubwo mufite ingorane yo kuba mugomba kwita ku ruhinja.

Kurera bishobora kuba ibintu bigoye rwose iyo mufite imyumvire inyuranye ku bijyanye no kurera umwana cyane cyane iyo mubana n’ababyeyi banyu cyangwa umuryango w’uwo mwabyaranye, baba basa n’abumva ko ari bo bazi neza uko umwana agomba kurerwa. Gerageza gufatanya na bo mu buryo bwiza ariko uberurire rwose ko ari wowe ufata ibyemezo ku burere bw’umwana wawe.

Guhabwa ubufasha

Egera umuryango w’abantu b’abizerwa cyangwa uhure n’abandi bantu babyaye bakiri bato. Ibi bikugabanyiriza kumva ko uri wenyine.

Ibikurikiyeho