Mental_Health_5-Resize.max-165x165.png

Virusi itera SIDA n'ubuzima bwo mu mutwe

Buri muntu wese yakira mu buryo bwihariye iyo amenye ko afite virusi itera SIDA. Abantu benshi bumva bahangayitse, baguye mu kantu, bababaye cyangwa barakaye. Kuganira n’urundi rubyiruko rubana na virusi itera sida birashobora kugufasha kwiyakira. Amavuriro menshi n’imiryango ihurirwama n’abafite virusi itera sida bagira amatsinda afasha urubyiruko rubana na virusi itera sida guhura, kuganira no guhana inama.

Haracyari akato, hamwe na hamwe, kagihabwa abafite virusi itera SIDA. Imyitwarire y’abandi ishobora kugira ingaruka ku buryo abafite iyo virusi mu mibereho yabo n’ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Iyo ubuzima bwacu bwo mu mutwe butameze neza, dushobora kumva duhangayitse cyangwa twihebye nta kizere cy’ubuzima dufite Ni ngombwa cyane gusaba ubufasha cyangwa gushaka uwo muganira niba wumva ufite ukwiheba cyangwa uhangayitse cyane.

Ubuzima bwo mu mutwe butitaweho neza, mu gihe ufite virusi itera SIDA, bishobora kugira ingaruka ku buvuzi bwawe (imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA ufata) kandi bikaba byanakongerea ibyago byo kurwara izindi ndwara.

Ibintu by’ingenzi ugomba kwitwararika kugirango ugire ubuzima bwiza bwo mu mutwe

  • Gira uwo uganiriza ibitagenda neza, mu nshuti cyangwa umwe mu bagize umuryango wawe.
  • Injira mu matsinda yo gufasha abantu babana na virusi itera SIDA
  • Kurya indyo yuzuye
  • Kora imyitozo ngorora mubiri
  • Sinzira bihagije
  • Kora ibintu ukunda kandi bigufasha kuruhuka, nka siporo n’udukino tugushimisha
  • Irinde inzoga n'ibiyobyabwenge
  • Fata umwanya hamwe n’abandi

Ibimenyetso byo kwitwararika

Twese twumva rimwe na rimwe tubabaye, kandi ni ibisanzwe rwose. Ibibazo byubuzima bwo mu mutwe bigira ingaruka ku bantu bose ariko hari ibimenyetso by’ibanze kandi bisanzwe ugomba kwitwararika kugira ngo umenye niba wakenera ubufasha:

  • Agahinda gakabije cyangwa guhorana ikiniga
  • Kunanirwa no guha umwanya uhagije (guhugira ku ) ikintu runaka cyangwa kwibuka ibintu
  • Guhora uhangayitse bidasanzwe cyangwa ufite ibitekerezo byinshi bikuganisha gukora ibintu bibi
  • Kumva ushobora kugerageza kwikomeretsa cyangwa kwibabaza
  • Impinduka zikabije mu buryo wiyumvamo, kuba wumva wishimye nyuma yahoo gato ugahita wumva ubabaye cyane
  • Kwigunga bikabije, ukumva ushaka kwiheza ku nshuti zawe cyangwa ibikorwa usanzwe ukunda
  • Kumva unaniwe rwose cyangwa kubura ibitotsi
  • Impinduka mu byo usanzwe ukunda kurya, urugero kurya byinshi cyangwa bike ugereranije n’ibisanzwe

Gusaba ubufasha

Niba ufite kimwe muri ibyo bimenyetso mugihe kirenze icyumweru ukumva ibintu bitameze neza rwose, igihe kirageze cyo gushaka ubufasha. Vugana n’umuforomo wawe cyangwa umujyanama wawe kuri ibyo byose bikuremereye n’ibibazo ufite.

Ibibanza